in

Umuhanzi Rayvanny mu mazi abira kubera amashusho yagiye hanze asoma umwana w’umukobwa.

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny ntiyorohewe nyuma yo kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo wa Saint Valentin, arimo asomana n’umukobwa[umwana] w’umukunzi mushya wa Harmonize.

Ibi byatumye benshi bagaya uyu muhanzi, kuko ngo uyu mukobwa akiri muto dore ko yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5. Ndetse ibi bikaba bitanishimiwe n’umubyeyi w’uyu mukobwa ariwe Kajala. Ndetse kuri uyu wambere umuhanzi Harmonize uri mu rukundo na nyina w’uyu mukobwa, yandikiye ubutumwa burebure Rayvanny amugaya.

Harmonize mu butumwa bwe yabwiye Rayvanny ko ibyo yakoze bitamushimishije na gato n’umubyeyi ufite umwana w’umukobwa( tubibutsa ko Harmonize nawe afite umwana muto w’umukobwa) ndetse anabaza Rayvanny ibyo yibazaga.

Yagize ati ” Ese buriya wigeze utekereza kubafana bawe bangana nkuwo mukobwa uko bazabyakira nibabona iyi video washyize hanze? ese watekereje ko umaze gukomera kuburyo amategeko ya leta atakureba?

https://www.instagram.com/p/CLT6l2CnbQz/?igshid=1qgvrzmiojzpo

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pep Guardiola yashimagije bikomeye Messi amaze igihe kirekire ashakisha cyane.

Ibi nibyo bizakwereka ko uri mu rukundo nyakuri cyangwa urw’agahararo.