in

Nta mukobwa utabakunda! Abagabo 5 beza cyane bashakanye n’ibyamamarekazi nyarwanda

Reka uyu munsi tugaruke ku bagabo bashatse ibyamamarekazi hano mu Rwanda, bamwe uzumva buri mukobwa wese avuga ati “ariko Mana runaka afite umugabo mwiza koko” ubwo ariko turavuga umwiza inyuma ku isura kuko imbere ntago twahamenya.

5. Ishimwe Clement

Ku mwanya wa gatanu turahasanga umugabo utunganya umuziki akaba na ny’ir’inzu itunganya umuziki ya Kina Music. Ishimwe Clement akaba yarashakanye n’umuhanzikazi ukunwe hano mu Rwanda yaba mu bwiza ndetse no kuba aririmba neza. Aba bakaba barakoze ubukwe mu kwezi kwa Munani muri 2016. Impamvu buri mukobwa wese aba yumva akunze Clement ahanini nuko ari umugabo utagira amagambo menshi, kandi akaba ari umukozi, muri make kuri we ibikorwa birivugira, ikindi kandi uyu mugabo ni umwe mubatumva amabwire kuko yakundanye na Knowless mu gihe yavugwagaho ibintu byinshi bitari byiza.

4. Felix Kamanzi

Ku mwanya wa kane w’abagabo beza bashakanye n’ibyamamarekazi hano mu Rwanda, turahasanga umugabo witwa Felix Kamanzi washakanye na Ingabire pascaline. Nubwo abantu benshi batamuzi kuko adakunda kuba ku mbuga nkoranyambaga ariko Pascaline akunda kunyuzamo akamushyira kuri instagram. Uyu mugabo ariko akaba ari umwe ugira uruhare mu guteza imbere umugore we mu bijyanye no gukina filime kuko inyinshi mu filime z’uyu mugore ari umugabo we uzandika akazimuka kuko we aba afite ibindi akora.

3. Kristian Kayiteshonga

Ku mwanya wa gatatu turahasanga umugabo witwa kayiteshonga Kristian, umugabo w’umugore w’umuririmbyi, umusisizi Uwamahoro Malaika. Christian akaba akora umwuga wo gufotora no gufata amashusho. Ubukwe bwabo bukaba bwarabaye muri Nzeri 2020.

2. Pacifique Murekezi

Ku mwanya wa kabiri, turahasanga umugabo witwa Pacifique Murekezi benshi bita Paccy benshi bamenye kubera kwegukana Miss Bahati Grace mu bukwe bwiza cyane bwabaye muri Nzeri 2021. Uyu paccy kandi azwi kubera papa we wakiniye Rayon Sports FC

1. Peter Kagame

Ku mwanya wa mbere haza umugabo witwa Peter Kagame warongoye umunyamakurukazi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda witwa Sandrine Isheja ukorera Kiss FM. Uyu mugabo akunzwe n’igitsinagore kubera ahanini ukuntu yita ku mugore we amuha impano bya hato ba hato akaba ananyuzamo agatungura Isheja Sandrine nawe bikamurenga.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’igihugu ya Basketball yatsinze Egypt||Menya byinshi byaranze umukino

Inkuru itari nziza ku ikipe ya Manchester United nyuma y’ibyo abakinnyi bayo bakoze mu kibuga