in

Niba ushaka umukunzi muzarambana,irinde gukundana n’umuntu ufite imico nk’iyi.

Iyo umuntu ari mu rukundo usanga hari imico abona k’uwo bakundana ariko akayirengagiza cyangwa se akumva ko uwo bagiye kubana azamuhindura bageze mu rugo. Nyamara ibyo biba ari ukwibeshya kuko hari abantu mubana uko byagenda kose bakagutera igikomere kidashira mu buzima bwawe bwose.

Kuri uyu munsi YEGOB irakwereka abantu ukwiye kwirinda mu gihe ushaka guhitamo uwo muzabana akaramata.

1.Umuntu w’umunebwe.

Umusore cyangwa se inkumi mukundana iyo umubonamo kugira ubunebwe bidasanzwe uko byagenda kose aba azakurushyamu gihe muzaba mumaze kubana. Jya ugenzura ko uwo mukundana agira intego mu buzima kandi ko ari wa muntu uharanira kuzigera. Umuntu w’umunebwe ashobora kuba adafite akazi abitewe n’ubunebwe bwe cyangwa se akaba anagafite ariko akagakora mu buryo budafite intego.

2. Umuntu ugira uburakari akaba yakugirira nabi.

Hari abantu barakara akaba yahita agukubita cyangwe se akakubwirana umujinya mwinshi kuri telefoni niyo mwaba mupfuye akantu gato. Ibyo bijyana no kuba akubahuka muri mu bantu benshi akaba yakubwirana umunabi cyangwa se akaba yanatinyuka akagukubita.

3. Umuntu udaharanira kukunezeza.

Niba umusore cyangwa se inkumi mukundana ari wa muntu utajya uharanira kukunezeza ngo nubabara mube mwifatanjije muri uwo mubabaro wagize, icyo gihe umenye ko nimubana bizarushaho kuba bibi. Umuntu ugukunda ahora ahangayikishijwe no kubona icyagushimisha, atitaye kucyo biri bumusabe ngo agere ku ntego yo gutuma wishima.

4. Umuntu uguca inyuma.

Hari abasore n’inkumi baba bazi neza ko abo bakundana babaca inyuma ariko agakomeza kumwizirikaho yibwira ko iyo mico ashobora kuyihindura. Si ngombwa ngo abe aguca inyuma gusa, ahubwo niyo umuziho ingeso y’ubushurashuzi, nimujya kubana uzabe wiyemeje kuzammihanganira mu ngeso ze aho kwibeshya ko wowe wamuhindura.

5. Umuntu ukubeshya ko agukunda kubera ikintu kimwe agamije.

Hari bamwe usanga bakora uko bashoboye ngo bereke abo bakundana ko babakunda ariko bagamije kuryamana nabo. Ni ha handi nta yindi mishinga mushobora gupanaga niyo mwayipanga yaza yihishe inyuma yo kuryamana kwanyu kuko ariyo ntego aba afite. Hari n’abashobora kuba bagamije kubona imitungo utunze ukabona ko ariyo atumbiriye kurusha wowe.

Icyo gihe uramutse ubibonye mbere yuko mubana uba ugomba kugenza make ugashishoza.Hari n’izindi ngeso nyinshi uba ugomba kwitondera iyo uzibona ku mukobwa cyangwa se umusore mwitegura kubana, gusa izi tubonye ni iz’ingenzi zo kwitondera cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya isaha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye.

Uwakiniye Gor Mahia yagizwe umutoza w’agateganyo uzayifasha mu mukino na APR