Mu ijoro ryo ku munsi w’ejo Neymar yashimishije abafana ba Brazil batandukanye abahesha umudali wa Zahabu muri Jeux Olympique ku nshuro ya mbere, gusa ariko yanababaje benshi kubera amagambo yatangaje nyuma yo kubona uwo mudali.

Aganira na televiziyo yo mu gihugu cya Brazil, Neymar akaba yatangejeko ahagaritse kuba Capiteni w’ikipe y’igihugu ya Brazil aho yagize ati :”Ni ibintu nagariye n’umuryango wanjye bihagije, kuva uyu munsi sinshaka kongera kuba Capiteni w’ikipe y’igihugu ya Brazil.”
Iki cyemezo cya Neymar kikaba cyatunguye abafana benshi b’ikipe ya Brazil dore ko uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko atigeze atangaz impamvu yafashe icyo cyemezo gusa ariko benshi bakaba bemeza ko yabitewe n’amagambo atari meza yagiye avugwa n’ibihangange bitandukanye byagiye bikinira Brazil.