Umuhanzikazi wo muri Kenya witwa Avril yavuzweho umubano ukomeye cyane na Diamond,ndetse ibihuha  byagiye bikwirakwizwa kuri Internet bivuga ko uyu mukobwa yaba aryamana na Diamond.

Avril aganira n’ikinyamakuru Planet yavuze ko ibyavuzwe byose byari ibinyoma byambaye ubusa ndetse ngo ababivuze babikuye kuko yagaragaranye na Diamond mu mashusho y’indirimbo Kesho nyamara ngo ntibamenye ko bwari ubucuti busanzwe n’akazi byabahuje
Avril  yakomeje avuga ko ari inshuti na Diamond mu buryo busanzwe  ndetse kandi ahamya ko Diamond afite umugore (Zari) banafitanye umwana  ariko na none nawe ngo akaba afite umukunzi uba muri Africa y’Epfo  bateganya kuzarushingana
