in

Mugiraneza Jean Baptiste (Miggi) nyuma yo gusezera gukina umupira w’amaguru yabonye akazi gashya

Umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Miggi’ nyuma yuko atangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru burundu, yabonye akazi gashya ko kuba Umutoza Wungirije mu ikipe ya Musanze FC.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru taliki 31 Nyakanga 2023 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ni bwo uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu “Amavubi” yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 22 awukina nk’uwabigize umwuga.

Nyuma y’iminsi 2 gusa abitangaje, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggi’ yahise anabona akazi gashya ko kuba umutoza wungirije mu ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Musanze FC.

Miggi agiye kungiriza Habimana Sosthene uzwi nka Rumumba nawe uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya wa Musanze FC agiye gusimbura Adel Abdelrahman.

Aya makuru aje kandi mu gihe byavugwaga ko Imurora Japhet bakunze kwita Drogba ariwe mutoza wungirije wa Musanze FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya koko useka neza n’useka nyuma: Liverpool yakorewe ibya mfurambi n’ikipe yabanje kubikamo ubwoba -AMAFOTO

“Mbega Umukobwa usa na se” Umuhanzikazi Babo yifashishije ifoto ahagaze hagati y’ababyeyi be yabatakagije gusa abantu batunguwe n’ukuntu papa we ari muremure hafi kureshya na Dj Pius [AMAFOTO]