in

Mu Rwanda : wa mwana urimo guhinduka urutare ,dore ibimubayeho

Umwana w’umukobwa wo mu karere Rutsiro mu murenge wa Kigeyo, wafashwe n’uburwayi bw’amayobera butuma uruhu rwe rwuma rukamera nk’ibuye yatangiye kuvuzwa ndetse no kubona inkunga y’abagiraneza.

Uyu mukobwa witwa Divine ufite uburwayi bw’uruhu aho uruhu rwe rwakanyaraye umunsi ku wundi kugeza ubwo rukomeye cyane nk’ibuye byahangayikishije ababyeyi be cyane kubera ko iyo ari indwara itari isanzwe izwi mu bantu.

Mu kiganiro na shene imwe yo kuri youtube ,ababyeyi be bavuze ko iyi ndwara Divine ayimaranye imyaka 14 yose ayirwaye, akaba yaraje afite amezi atatu kuva avutse akiri uruhinja, ati” ubundi ajya kurwara yafashwe amaze amezi atatu avutse, mu kuvuka kwe yari muzima”.

Icyakora uyu mubyeyi yabanje gushimira abantu bose babanye nawe mu burwayi bw’umwana we Divine, avuga ko bikimara kubacanga cyane babuze epfo na ruguru ngo uyu mwana bamuvuze, hari abagiraneza babafashije bakajya babaha amafranga yo gushakira uyu mwana imiti.

Uyu mubyeyi yavuze ko uyu mwana amaze gufatwa n’iyi ndwara uruhu rwatangiye kuzaho ibituti by’umukara umubiri wose ugacika, noneho ukomeza gukomera kuburyo iyo umwana agiye ku izuba yavaga amaraso. Yavuze ko kwa muganga aho bagiye bababwiye ko ari indwara y’uruhu nyuma yo kumupima, kuko basanze Atari indwara iri mu maraso.

Uyu mubyeyi yavuze ko abaganga bahise bamwohereza mu bitaro bikuru bya CHUK kugira ngo ariho ajya kwivuriza, gusa bahageze abaganga bandikira imiti uyu mwana batangira kujya bamusiga, magingo aya  yavuze ko hari icyizere cy’uko umwana ashobora kuzakira kuko yagize ati” mbere yajyaga ku zuba akava amaraso, ariko aho dutangiriye kumusiga iyi miti, ari gusohoka nta kibazo bigaragara ko n’ibi bintu by’umukara bitangiye kumwomokaho”

Uyu mubyeyi ubwo yabazwaga uko ubuzima bwa Divine bumeze ubu ari kwisiga imiti yo kwa muganga na mbere y’uko ajya kwivuza, umubyeyi yasubije ko mbere uyu mwana atanaryamaga ngo asinzire bararaga ijoro ryose yabuze uko yifata, ariko byibura ubungubu akaba bamusiga amavuta maze akabasha gusinzira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwari ugiye kurongorwa yitabye Imana ubukwe bwahiye

Yagerageje kuroga inshuti ye magara bimukoraho(amashusho)