in

Mu Rwanda: wa mugeni wasarishijwe ku munsi w’ubukwe bwe, akorewe ibitangaza

Mukabahizi Faina w’imyaka 38 y’amavuko utuye mu Karere ka Nyaruguru wataye ubwenge ndetse agafatwa n’uburwayi bwo mu mutwe ,bikamuviramo kumugara yahawe inkunga irimo amafaranga, ibikoresho ndetse n’igare ry’abafite ubumuga.

Hashize imyaka 18 uyu mugore ahuye n’insanganya ubwo yasarishijwe n’impamvu itazwi ku munsi w’ubukwe bwe ata ubwenge.Kuva icyo gihe ntiyigeze agarura ubuzima bwiza bwo mu mutwe kandi byamusigiye ubumuga bw’ingingo kuko atabashaga kugenda.Bagerageje kumujyana Indera bafatanyije n’umusore warugiye kumushaka ariko biba iby’ubusa Faina ntiyakira ahubwo arushaho kurwara mu mutwe byo kurwego rwo hejuru.

Faina we mbere yikibazo cyo mu mutwe yari ashoboye gukora none abayeho ku bw’umuryango we. Ibintu byarushijeho kuba bibi ku babyeyi be bageze mu za bukuru,gusa ku bafatanye n’abagiraneza Faina yaguriwe akagare k’abafite ubumuga,ndetse ahabwa n’indi nkunga.Byari ibyishimo bikomeye muri uyu muryango.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifurize isabukuru nziza y’amavuko uwo wihebeye umubwira aya magambo aryoshye cyane

Ibyabaye ku mujura wibye televiziyo bizatuma atongera kwiba