Ejo bundi twababwiye inkuru ya Lionel, umusore w’umunyarwanda ubarizwa i Miami muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika wafashe icyemezo cyo kwihindura inkumi y’ubwiza butangaje nkuko benshi mu bamubonye bakomeje kugenda babivuga.
Uku kugaragara mu binyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda bikaba bitaraguye neza na busa uyu Lionel wiyise Lilly Tronn, kuko nyuma y’amasaha make avuzwe mu binyamakuru by’inaha abantu bahise benshi bahise bajya kuri Instagram batangira ku reporting account ya Lilly Tronn maze bituma isibwa burundu.
Ibi bikaba byararakaje Lilly Tronn bikomeye dore ko imbuga nkoranyambaga arizo zimufasha kubona aba client hariya mu mugi wa Miami.