in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Modeste

Amazina

Modeste ni izina rihabwa umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Modestus risobanura ‘ikiringaniye.’

Modeste ni umuntu wohoreje, uhamye kandi udahuzagurika mu byo akora.

Ni umuntu ukora ubutaruhuka, uba umugaragu w’akazi ke akakanoza ku buryo adahaguruka katarangiye.

Ni umuntu w’inyangamugayo, w’umunyakuri kandi utiyoberanya, iyo arakaye cyangwa yishimye arabigaragaza, ntabwo ajya aca ibintu ku ruhande.

Ni umuntu ukora ikintu yiteguye no kwirengera ingaruka zacyo.

Ntabwo akunda impamvu, iyo utangiye kumuha urwitwazo, Modeste murashwana aba ashaka ko umubwira ibigenda gusa.

Ni umuntu udasabana, uba umeze nkaho ari nyamwigendaho mu byo akora byose.

Iyo akiri umwana, abarimu, ababyeyi n’abandi bamuba hafi baba bagomba kumufasha no kumutoza kubana n’abandi ndetse no kutikubira.

Akunda ibimera, inyamaswa no gutemberera ahantu nyaburanga ndetse no gukora imyitozo ngororangingo.

Modeste atinda kugaragaza ko yakunze umuntu bitewe nuko n’ubundi aba asanzwe ari umuntu ugira ubwiru cyane udapfa kuvuga ibimwerekeyeho.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Melissa

Agashya: Urban Boys bagiye gukora igitaramo cyo gusezera Safi Madiba mu busiribateri