Inkuru rusange
MINEDUC yafunze amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yose yo muri Kigali.

MINEDUC yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri bakaba bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu itangazo Mineduc yashyize hanze kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta y’ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.
Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Uyu mwanzuro ukaba wafashwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.
Mu itangazo ryayo yagize iti “Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z’ingenzi.”
Yavuze ko kandi “amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Ibi byemezo bishya bizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.
-
Inkuru rusange16 hours ago
Aime Beaute Mushashi wa Tv1 ahishuye ibanga rya KNC mu kazi,anavuga uburyo abagabo bose bamukunda.
-
Ubuzima18 hours ago
Nguku uko byagenda ku mubiri wawe ugiye unywa amata arimo ubuki buri gihe.
-
Imyidagaduro6 hours ago
Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.
-
Izindi nkuru16 hours ago
Cyore:Abahanga bemeje ko nta bundi buzima bubaho nyuma yo gupfa.
-
inyigisho8 hours ago
Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.
-
Izindi nkuru14 hours ago
Perezida wa Argentina yatunguye abantu ubwo yagendaga mu ndege ya Messi.
-
Imyidagaduro7 hours ago
Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul
-
Imyidagaduro3 hours ago
Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.