in

Mico the Best yavuze ku ndirimbo ze bita ko zirimo ibishegu.

Umuhanzi Nyarwanda, Mico the Best yagize icyo atangaza ku ndirimbo ze benshi bavuga ko zirimo amagambo y’ibishegu.

Ibi bagiye babihera ku ndirimbo ze nk’iyitwa “Igare”, “Umunamba”, Saa Moya ya Bruce (ni we wayanditse) n’izindi.

Kuri uyu wa Kane na bwo yashyize hanze iyitwa “Ubunyunyusi” yakoranye na Riderman, bamwe batangiye kuyisesengura bemeza ko nayo ari igishegu kitavangiye.

Mico The Best yavuze ko indirimbo ze ziba ziri mu Kinyarwanda nta muntu uba ukwiye kongera kuzisemura.

Ati “ Indirimbo zanjye ziba ziri mu Kinyarwanda, singombwa ko bazisemura. Nta waririmba igishegu ngo ugitange gice ku bitangazamakuru, ahubwo ikibaho ni uko bafata indirimbo zanjye bagatangira kuzivuga uko zitari.”

Mico The Best ariko anavuga ko abakurikira ibihangano bye bafite uburenganzira bwo gutekereza uko bashatse ariko ko bitazamubuza gukomeza gukora izi ndirimbo.

Ati “ Bafite uburenganzira bwo gutekereza ibyo bashatse, njyewe icyo nkora nuko mba nagerageje gufunguka nkaririmba. Usanga waririmbye umunamba, umuntu akamwita undi kandi mu by’ukuri umunamba uriho turamuzi tuzi ukuntu ateye. Baretse gusemura ikinyarwanda ngo bagikuremo ikindi bakumva ko atari ibishegu kandi nanjye bandeka nkakomeza nkiririmbira nta kibazo.”

Indirimbo “umunyunyusi” ya Mico the Best

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kwifotoza yigize umugore utwite ngo bamuhe amafaranga.

Birababaje:Uyu yahoze ari umusore mwiza ,none abantu basigaye bamubona bakirukanka ngo ni igisimba|Isura ye yatumye umugore we amuta.