in

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kwifotoza yigize umugore utwite ngo bamuhe amafaranga.

Uyu mugabo yaciye ibintu ubwo yifotozaga yigize umugore utwite kugirango atabura amafaranga yari yatanzw kumugore we utari wabonetse ngo yifotoze.

Umugabo witwa Valentin Bosioc kuri Facebook yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yashyiraga hanze amafoto y’uyu mugabo wifotoje nk’umugore utwite mu rwego rwo gusimbura umugore we utabonetse.

Uyu mugabo yishyuye gafotozi amafaranga kugira ngo aze gufotora umugore we utwite amafoto yerekana inda yo gusangiza inshuti ze ariko ngo uyu mugore ntiyabonetse bituma umugabo yanga guhara amafaranga ye.

Uyu mugabo watangaje iyi nkuru yavuze ko uyu mugore yanze kwitabira uyu muhango ariko umugabo kubera ko yari yishyuye amafaranga menshi yanga kuyahara ariyo mpamvu yahisemo kwifotoza ameze nk’umugore utwite.

Uyu mugabo yifotoje amafoto menshi yambaye ubusa hejuru ndetse ku nda ye ahashyira indabo nkuko abagore batwite basanzwe babigenza.

Benshi mu babonye aya mafoto y’uyu mugabo bayishimiye kubera ko afotoye neza.umwe yagize ati “Ni byiza.nkunze aya mafoto.Undi yagize ati “Ndabona ukuntu yari yishimye…Ni byiza ko umuntu yishimira ibihe arimo..Amafoto meza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indege yari itwaye abantu benshi yakubiswe n’inkuba.

Mico the Best yavuze ku ndirimbo ze bita ko zirimo ibishegu.