in

Koffi Olomide washinjwaga guhohotera abagore ,dore ibimubayeho.

Koffi Olomide wari umaze iminsi mu rubanza aho yashinjwaga ibyaha birimo guhohotera abagore yagizwe umwere n’urukiko rwo mu Bufaransa aho yashinjwaga gufata ku ngufu abana bane babakobwa harimo n’ababyinnyi be.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021 nibwo Koffi Olomide yagombaga gusomerwa muri uru rubanza yaregwagamo.

Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bamushinjaga bavuguruzanyije, bityo nta gihamya cyo kumufunga kigaragara.

Uru rukiko ariko rwamuhamije ibyaha byo kubabuza uburenganzira no kubafungirana, akatirwa gufungwa imyaka itatu isubitse.

Koffi aheruka kuririmbira mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2021. Mbere y’igitaramo hazamutse amajwi asaba ko gihagarikwa, bitewe n’ibi birego yashinjwaga.

Nyuma uyu muhanzi yari afite igitaramo muri Kenya, ariko kiza guhagarikwa by’igitaraganya, bivugwa ko byatewe n’ikibazo cy’ibyangombwa ariko bamwe ntibatinye no kubihuza n’amajwi yari muri Kenya yifuzaga ko kitaba kubera ibi byaha uyu mugabo yashinjwaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Umuhanzi Riderman ateruye abakobwa be b’impanga

Bidasubirwaho, irushanwa rya Mr Rwanda rigiye gutangira||ibihembo ba Rudasumbwa bazegukana.