in

YEGOKOYEGOKO

Bidasubirwaho, irushanwa rya Mr Rwanda rigiye gutangira||ibihembo ba Rudasumbwa bazegukana.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rizahemba umusore uhiga abandi ‘Umurava, ubwenge n’umuco’ rizwi nka Mr Rwanda, aho uzatsinda azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka mu nyubako za Tom Transfer.

Byitezwe ko Ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022, mu gihe guhera mu Ukuboza uyu mwaka abasore bo mu ntara zitandukanye bazaba batangiye kwiyandikisha.

Amakuru avuga ko mu minsi iri imbere hagiye kuba ikiganiro n’abanyamakuru kizaba gitangiza iki gikorwa ku mugaragaro. Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru kizatangarizwamo ibyo uzitabira iri rushanwa azaba yujuje, hazakurikiraho kwiyandikisha, hanyuma hakorwe ijonjora ry’ibanze muri buri ntara.

Nyuma yo kubona abazaba bahagarariye intara muri iri rushanwa, hazakurikiraho umwiherero uzarangizwa no kumenya uwegukanye Ikamba akazahabwa imodoka n’inzu yo guturamo mu gihe cy’umwaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Koffi Olomide washinjwaga guhohotera abagore ,dore ibimubayeho.

Barcelona yatomboye Napoli nyuma yo kwerecyeza muri Europa League