in

Kigali: Umusore ukiri muto yibye amafaranga Nyirabuja aragingije ahita yicyenura gusa ibyamubayeho na we ntarabyiyumvisha

Mu mujyi wa Kigali umusore ukiri muto aho afite imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo kwiba Nyirabuja amafaranga arenga miliyoni 2.

Umusore uvuka mu Karere ka Kayonza yibye Nyirabuja miliyoni ebyiri yari avanye kuri Banki.

Uyu musore akimara guterura ariya mafaranga yihutiye kuguramo telefone igezweho (Smart Phone), igikapu, imyenda ndetse n’inkweto.

Ku wa 17 Mata 2023 uyu musore yeretswe itangazamakuru, nyuma yo gufatwa na Polisi y’u Rwanda.

Polisi ivuga ko ayo mafaranga yayibye umucuruzi witwa Nyirakanani Antoinette ukorera ahazwi nko muri Quartier Commercial mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore, yasanganywe amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 430 (Frw 1,430,000) muri miliyoni ebyiri yari yibye. Yahise asubizwa nyirayo.

Nyirakanani Antoinette avuga ko ayo mafaranga bayamutwaye akiyavana kuri Banki, aho ashimira Polisi yafashe icyo gisambo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aho anyuze ugira ngo ni perezida w’igihugu: Mu modoka ye nziza cyane Diamond Platnumz agenda mu muhanda arinzwe bikomeye cyane n’izindi modoka nyinshi – VIDIO

Umukino wa Rayon Sports n’Intare FC ushobora kutaba