Nkuko mu bizi ejo bundi kuwa gatandatu ikipe ya Manchester United na Manchester City bizaba byacakiranye hariya mu mugi wa Manchester ku kibuga Old Trafford, Jose Mourinho rero bikaba bivugwa ko yaba agiye gukora impuka zidasanzwe ku ikipe ibanzamo ya Man U.

Nkuko ibinyamakuru byo mu Bwongereza bibatangaza rero ngo Mourinho yaba yiteguye kubanza mu kibuga umukinnyi Marcus Rashford  nyuma yuko yitwaye neza agahesha Man U amanota atatu mu mukino uheruka kubahuza na Hull City.
Marcus Rashford rero akaba ashobora kuzabanzamo mu mwanya wa Martial umaze iminsi atitwara neza ndetse akaba atarabashije no kwigaragaza mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa mu gihe Rashford we yatsinze Hat-trick mu ikipe y’Ubwongereza y’abaterengeje imyaka 21.