in ,

Iyumvire uburyo Miss Balbine afite inyota yo gusoma umukunzi we imubuza gusinzira

Abenshi muzi neza ko hashize  iminsi    Miss Balbine agiye kwiga i Toronto (Canada).

Mutoni Balbine  wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 nyuma mu mwaka wa 2016  akongera agasubira muri iri rushanwa ariko agataha amara masa,bizwi neza ko ari mu rukundo rw’igihe kirekire n’umusore witwa Arsene Kwitonda.

Kuba ari kure y’uwo akunda bimutera kugira iteka icyo ashaka kumubwira maze kuko atakimuri iruhande ngo akimwongorere akajya ku mbuga nkoranyambaga akaba ariho abyandika kugira ntabe ari Arsene wenyine ubibona ahubwo n’isinzi ry’abantu bakoresha izi mbuga bamenye neza ko Balbine afite uwo yahariye umutima we.

Kuri iyi ncuro Balbine yongeye kugira icyo yibwirira umukunzi we,ufite urugendo rwo kuva ku butaka bw’U Rwanda . Mu magambo yuzuye urukumbuzi no kwicuza yuko batakiri kumwe  ndetse no gukumbura kumuhobera no kumureba akana ko mujisho Balbine ati”Ndabizi ko ntakuri iruhande nk’uko wari iruhande rwanjye ngo nguhobere,turebane akana ko mujisho mbese nkubwire ikindi ku mutima…[] Gusa ikigenzi ndashaka kukubwira ko nkumbuye kukubona no kongera kuguhobera ,nkagusoma maze nkakubwira nti urugendo rwiza…Nturi wenyine ndagukunda Arsene[]

 

rjamaakla
I knw am not by your side like you were for me, to give you a hug, to look in your eyes, and tell you all the deep thoughts id be hving but on top of that, to tell you that i hope to see you again, and hug you once more, kiss your chick and say have a safe journey. But even though am not ryt besides you, i am wishing you a safe journey! Fly safe and be blessed where ull land.ill see u soon love. #neveralone #iloveyou @i_am_arsene01

 

Uwavuga ko urukundo rwa Arsene na Balbine rugeze aharyoshye ntawabihakana,ni nyuma yuko bagiye basohokana incuro nyinshi ndetse amakuru YEGOB.RW ifite n’uko byari bizwi ko basohokera muri Chapta One hafi ya buri weekend ariko ubu kuko batandukanyijwe n’amazi magari ibyo ntibikiba ahubwo urukumbuzi ni rwose ku mpande zombi ndetse YEGOB ifite amakuru yemeza ko uyu Arsene  agiye kwerekeza i Burayi aho ashobora no kuzajya gusura umukunzi we muri Amerika y’amajyaruguru biramutse bikunze. Twizere ko iyi couple yishimiwe n’abatari bacye itazagenda nka nyomberi nk’uko iya Miss Vanessa na Olvis yarenze yazimiye.

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto irebere uburyo Miss Mutesi Jolly akomeje kuryoshya i Los Angeles

Jose Mourinho ngo yaba ari gutegura impinduka zidasanzwe mu ikipe ya Manchester United