in ,

Iyumvire uburyo Imyitwarire mibi ya Neymar yongeye kumukorera ishyano

Mu minsi ishize twababwiye uburyo rutahizamu wa Fc Barcelone Neymar Jr y’abasiwe n’abana ba Valencia ubwo yari yishimira igitego cya Messi cya hesheje Barca insinzi ku munota wa nyuma.

Messi then attended to Neymar who lay stricken on the floor after seemingly being hit by a missile
Neymar yarimo yipfusha

 

Neymar rero uwo munsi umufana wa Valencia akaba yaramuteye igicupa cy’amazi mu mutwe, uwo mufana uyu munsi akaba yanditse ibaruwa yo gusaba imbabazi gusa nanone anenga imyitwarire ya Neymar avugako ari nayo yatumye ibyo byose biba.

Uwo mufana w’imyaka 17 y’amavuko yagize ati :”Ninjye mufana wateye kariya gacupa. Igihe nagateye nari mbizi neza ko ibyo ngiye gukora atari byiza nabusa. Ndabyicuza bikomeye kuko ni igikorwa kitereka uwo ndiwe ndetse kandi gisebya abafana ba Valencia.

Igihe batsindaga igitego, nyumvishe muri njyewe ncitse intege bikomeye. nabonye Neymar ari kuza atukana ndetse anadushotora nyuma y’igitego cya Messi. Agacupa karimo ubusa giye kutura ku bantu batanu ntago ari umwe kaguyeho, gusa Neymar we yahise yipfusha kandi bitari bikomeye.

Uyu mufana akaba yashatse kumvikanashia ko ubushotoranyi ndetse n’ibitutsi Neymar yagiye abatuka aribyo byatumye abatera agacupa gusa ariko nanone agasobanura ko kari karimo ubusa katari kugira uwo gakomerez mu buryo ubwaribwo bwose.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba umusore wihinduye nk’umukobwa ku ngufu kugira ngo akure ibyinyo abagabo

Irebere uburanga buvugisha benshi bw’umukobwa wigaruriye umutima wa Jules Sentore (amafoto)