in

Reba umusore wihinduye nk’umukobwa ku ngufu kugira ngo akure ibyinyo abagabo

Inkuru dukesha TV1 ni uko uyu musore ngo yakoraga uyu mwuga agamije gukura ibyinyo abagabo bamugana bagamije gukorana nawe imibonano mpuzabitsina, ndetse mbere y’uko bajyana bakabanza bakamugurira inzoga.

Kugira ngo yisanishe n’abagore yambaraga imyenda imenyerewe kwambarwa n’ab’igitsina gore nk’ibitenge n’isutiya,(…), Yashyiraga imyenda mu gituza kandi kugira ngo agerageze kugira amabere ateze nk’ay’abakobwa.

Uyu musore uvuga ko Satani ariyo yamuteye gukora aya marorerwa akomoka mu karere ka Rulindo aho yavuye aza mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba aje guteka imitwe.

Bamwe mu bari aho uyu musore yafatiwe bemeza ko hari imitungo y’abagabo benshi yahatikimbiriye bagamije kuryamana n’uyu musore wihinduye umukobwa ndetse ngo n’iyo bamaraga kumuvumbura yahitaga abashikuza ibyo bafite byose agakizwa n’amaguru.

Iyi nkuru turacyagerageza kuyibakurikiranira neza.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko Oda Paccy yambaye umwambaro ugaragaza ikibero akabishimirwa

Iyumvire uburyo Imyitwarire mibi ya Neymar yongeye kumukorera ishyano