in ,

Iyumvire ibintu bisekeje Kim Kardashian yavuze ko umwana we yakora akarusha Donald Trump byafashwe nk’agasuzuguro

Kim Kardashian, umwe mu bagore bakomeye cyane ku isi ndetse akaba n’umwe mu byamamare bikomeye ndetse binakunze kugarukwaho mu itangazamakuru cyane bitewe n’ibintu byinshi bigiye bitandukanye bakora, ku munsi w’ejo yeruriye imbaga y’abatuye isi yose ko umukobwa we ariwe North West ashobora kuzayobora leta zunze ubumwe za Amerika kurusha uko Donald Trump ayiyoboye ubu.

Presidential material: Kim Kardashian in a magazine interview said her daughter North West, shown in June on Instagram, could run the country better than President Donald Trump
North West, umukobwa wa Kim Kardashian

Nkuko tubikesha dailymail, Kim Kardashian yemeje ko North West ashobora kuzayobora leta zunze ubumwe za Amerika neza cyane kurusha uko Donald Trump ayiyoboye ubu. Mu magambo ye bwite, Kim Kardashian yagize ati: “Not the President now. Anyone can run the US better. My daughter would be better”. 

45th president: US President Donald Trump is shown Wednesday arriving at the White House in Washington, DC
President Donald Trump

Nyuma yo gutangaza aya magambo, abafana benshi ba Kim Kardashian ndetse n’abagiye babona ubu butumwa bwe bagiye bagira ibyo babuvugaho gusa abenshi bagarukaga mu kunenga iki gitekerezo cya Kim Kardashian bavuga ko bitari bikwiye ko asuzugura President Donald Trump bene aka kageni kugeza naho amugereranya n’umwana we, North West, w’imyaka ine gusa y’amavuko.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbere gato yuko isoko ry’abakinnyi rifunga ikipe ya Chelsea ikaba iri mu nzira zo kugura umukinnyi wa Bayern Munich

Agahinda: Neymar na Kylian Mbappe bahemukiye bikomeye ikipe ya PSG mu mikino ya Uefa Champions League itaranatangira