Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cyayo cya mbere cya Saison 2017/2018 cya Community Shield aho mu mukino wayihuje na Chelsea warangiye amakipe yambi anganya igitego 1-1 hakitabazwa za Penalty zaje kurangira ikipe ya Arsenal itsinze Penalty 4-1. Umutoza Arsene Wenger wishimiye iyi nsinzi yahise yihutira mu buyobozi kugirango arebe uko yakongera umubare w’abakinnyi agenderaho bakomeye mu ikipe ya Arsenal nyuma yo kugura Alexandre Lacazette.
Rutahizamu uca ku mpande w’ikipe ya PSG Julian Draxler umudage w’imyaka 23 gusa nyuma yuko Neymar Jr asesekaye mu ikipe ye, uyu musore yatangiye kwibaza niba igihe cye cyo gukina muri PSG kitagiye kuvaho, mu gihe akiri kubyibazaho ikipe ya Arsenal yahise ihatera amatako kugirango irebe ko yakwegukana uyu mwana ufite imoano idasanzwe yo gutsinda aze i London guhabwa igihe cyose ashaka mu kibuga bityo azabashe nawe kwigaragaza ku rwego mpuzamaahanga. Ibi bibaye mu gihe nta na Saison ishize ikipe ya PSG isinyishije uyu musore imuvana mu ikipe ya Wolfsburg yo mu gihugu cy’ubudage muri uku kwezi kwa mbere uyu mwaka.