Ubwo Lionel Messi na Antonella Roccuzzo bakoraga ubukwe I Rosario muri Argentine,abatumiwe bari abakinnyi ba ruhago b’ibyamamare harimo ba Luis Suarez,Neymar,Dani Alves,Pique,Di Maria n’abandi benshi cyane kimwe n’ibindi byamamare bitari ibya ruhago gusa nyamara igikorwa bakoze kiragayitse cyane.
Lionel Messi n’umufasha we basabye abatumirwa aho kubaha impano bashyire mu kigega cy’ikigo gifasha kubakira no guha ubuvuzi ku bakene bo muri Argentine,nyamara mu batumirwa uko bari 265 bose batanze amayero 9000 angana n’amayero 38 ku muntu n’ukuntu hari haje abantu binjiza ama miliyoni ku mwaka.
Ibintu bitafashwe neza aho abatumirwa ba Lionel Messi bafashwe nabi kubera amafaranga batanze n’ayo binjiza ukuntu angina.