in ,

Intambara hagati y’ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona ikomereje mu ikipe ya Manchester United(Impamvu)

Fc barcelona and Real Madrid logo

Ikipe ya Fc Barcelona na Real Madrid namakipe akunda kugirana amakimbirane yahereye mu myaka ya za 1900 abenshi mubakiri ku isi tutaravuka gusa aya makimbirane yagiye ahererekanywa n’abayobozi bagendaga basimburana kugeza nanubu aya makipe yombi akaba adacana uwaka  bitewe niryo hangana ryo ku rwego rwo hejuru.

Gusa kuri ubu icyo aya makipe agiye kongera guhanganira ho n’umukinnyi w’imyaka 17 Angel Gomez ukinira ikipe ya Manchester United mubusanzwe,gusa aya makipe akaba yazanye itaka ry’amafaranga kugirango arebe ko yakwibikaho uyu mwana ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu ikipe ye ya Under 17 y’igihugu y’ubwongereza abereye Captain ndetse no mu ikipe y’abato ya Man utd.

Angel Gomez ukomeje guteza impagarara mu makipe y'amakeba
Angel Gomez ukomeje guteza impagarara mu makipe y’amakeba

Ikipe ya FC Barcelona yaje isanga Real Madrid yaramaze kurambagiza uyu mwana ndetse baramaze no kumvikana ko azayivamo mu mpeshyi ya 2018 amaze kuzuza imyaka 18 gusa ikipe ya Real bitewe n’ibihano yafatiwe amasezerano nkaya adafite aho yanditse ateshwa agaciro bityo ikipe ya Fc Barcelona ikaba yahise yinjira rwihishwa kugirango irebe yakwibikaho uyu mwana,tukaba dutegereje kureba uzatsinda uru rugamba hagati y’aba bakeba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Irebere umukobwa ufite imiterere yiyeguriye abatari bacye muri iki cyumweru (TGW #5)

Umwuka mubi wongeye kugaruka mu ikipe ya Chelsea Fc (Impamvu)