in

NdababayeNdababaye

Inkuru ibabaje y’umwana umaze imyaka 18 asinziriye||Ibyo umubyeyi we yakorewe n’abagabo ni akumiro

Umubyeyi witwa Godeliva utuye mu gihugu cy’u Burundi ari mu gahinda gakomeye kumwana we umaze imyaka 18 asinziriye adakanguka,aho akomeza guterurwa nk’uruhinja.

Godeliva aganira na Afrimax Tv kuri Youtube avuga ko yashakanye n’umugabo we bakundana nyuma baza kubyara umwana wabo wa mbere avuka nta kibazo afite, ibintu byaje kuba bibi ubwo babyaraga umwana wa kabiri.

Ubwo Godeliva yabyaraga umwana we wa kabiri, umwana amaze iminsi itandatu nibwo yaje kugira ikibazo akajya arara ararira cyane kandi n’umuriro ukiyongera ari nako yakomezaga kurira,yarakomeje ararira kugeza igihe yahise aceceka ari nabwo bwanyuma Godeliva yari yumvise ijwi rye rya nyuma.

Godeliva yaje kujyana kwa muganga umwana we yari yarise Malia ari nako umutwe we wagendaga urushaho kuba munini bidasanzwe. Abaganga bamubwiye ko umwana we arwaye uburwayi bwitwa “Hydrocephalus ” butuma umuntu azana amazi mu mutwe.Nyuma yo kumara igihe kirekire mu bitaro kandi adafite amafaranga yo kwishyura imiti ,ibitaro byaramwirukanye arataha ,ageze mu rugo umugabo we ntiyaje kumwakira neza,dore ko yashakaga ko bica uwo mwana ariko Godeliva arabyanga.

Nyuma yigihe umugabo yaramutaye,akigenda haza undi amubwira ko amukunda, araza barabana uwo mugabo babyaranye abandi bana batatu na we yaramutaye,nyuma yongera gushakana nundi mugabo na we babyaranye abana babiri na we aramuta.Abo bagabo bose bamusigiye abana barindwi bose arera wenyine.

Godeliva yaje guhura numuntu amubwira ko azamuha akazi ,hanyuma akazamufasha kuvuza uwo mwana, yatangiye gukora akazi ko gukora amasuku mu kigo cyamashuri nyuma baje kumwirukana umwana we atavujwe.

Nyuma yagiye akora utuntu dutandukanye, anajyana Maliya gusabiriza mu muhanda ngo arebe ko baramuka.Uyu mubyeyi yifuza ko abagiraneza bamufasha akabona uburyo yavuza umwana we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana abereye Nyirasenge amutwaye umugabo.

Umugeni wabeshywe ko agiye kurongorwa n’umukozi wa Banki ,yirunkanse amasigamana induru ziravuga.