in

Imyambaro amavubi araza kuba yambaye muri CHAN 2020 ikomeje guhabwa urwa menyo n’abatari bake.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru gishize nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje muri Shampiyona Nyafurika CHAN 2020 muri Cameroun, gusa icyagarutsweho cyane ni umwambaro wa Made in Rwanda utakishijwe imirimbo gakondo izwi nk’imigongo Amavubi yagiye muri Cameroun yaserukanye ku wa Gatatu.Noneho kuri ubu imyambaro y’amajezi iyi kipe irambara nayo ikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Bitandukanye n’ibindi bihugu byinshi byitabiriye iri rushanwa, byagiye bigaragaza umwambaro mushya bizaserukana muri CHAN 2020 Amavubi yo azakinana umwambaro asanganywe wakozwe n’uruganda rwa Errea mu mwaka w’imikino w’imikino wa 2017-18.

Nubwo abenshi bagaragaje ko batiyumvisha uburyo Ikipe y’Igihugu ishobora kwambara umwambaro umaze imyaka ine uri ku isoko kandi hari indi mishya yasohotse nyuma, icyasembuye ibiganiro cyane ni ahanditse amazina y’abakinnyi mu mugongo, aho yanditsweho habanje gusibwa ijambo RWANDA.

Ku mwambaro uzambarwa n’umunyezamu Kwizera Olivier, izina rye rya mbere ryanditswe neza, ariko bigaragara ko ribanzirizwa n’inyuguti R ndetse rigasozwa n’indi nyuguti ya A.
Umunyamakuru Richard Kwizera uri mu bakurikiranwa cyane ku mbugankoranyambaga, yasangije iyi foto atebya, avuga ko umwambaro ushobora kuba ari uwe.

Ati “Iyi si jersey yanjye ra! R. Kwizera.”

Umunyamakuru w’imikino, Ngabo Robben, we yagaragaje ko iyi nyuguti ibanziriza izina rya Kwizera ari iyaririmbwe n’umuhanzi Riderman wavuze ko inyuguti ya R itangira amazina y’abantu batirara.
Ufitumukiza yavuze ko mbere y’uko Amavubi agura imyambaro ya Made in Rwanda yajyanye muri Cameroun, yari gukoresha ihendutse, akibuka no kugira imyenda igezweho.

Ati “Ya myenda bagiye bifunzemo iyo bagabanya igiciro bagatwara Jersey zifatika? Mureke dutsindwe tuba twambaye nabi.”
Nduwayo Alain yanenze abakabaye bamenyera Ikipe y’Igihugu uko isohoka yambaye, agaragaza ko bakwiye kuyubaha kuko ihagarariye u Rwanda.

Ati “Ni gute mutinyuka? Iyi ni Ikipe y’Igihugu, ikwiye kubahwa.”
Uwitwa Arnaud Yunusu yagarutse kuri iyi myambaro y’Amavubi atebya, avuga ko impamvu ataguriwe igezweho ari uko asanzwe atitwara neza.

Ati “Hari ubwo umubyeyi yanga kugurira umwana we w’umuswa impuzankano nshya ati ‘Nubundi uzigane iyo yacitse …ntuteze kuba uwa mbere’”.

Ikipe y’Igihugu iratangira guhatanira igikombe cya CHAN 2020 uyu Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 saa tatu z’ijoro, aho iraza kwisobanura na Uganda mu gihe uyu mukino uraba wabanjirijwe n’urahuza Maroc na Togo biri kumwe mu itsinda C.

Iby’Amavubi yacu bikomeje kunanirana. Jersey zimaze imyaka itatu nizo tuzakinisha CHAN 😔😢 https://t.co/3tolSgwLj9

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso bizakwereka ko urukundo rwanyu rurimo kuyoyoka|mushake icyo mwabikoraho.

The Ben yahaye impanuro abahanzi bashya mu muziki nyarwanda.