inyigisho
Ibimenyetso bizakwereka ko urukundo rwanyu rurimo kuyoyoka|mushake icyo mwabikoraho.

Niba uri murukundo cyangwa se ufite umukunzi ariko ukabona bitagenda neza, bitewe n’uburyo mwari mubanye mukimenyana. Hari ibintu bimwe na bimwe byagufasha kumenya ko umukunzi wawe atacyikwiyumvamo cyangwa se ubushuti bwanyu bugana ku musozo(break).
Niba mwari musanzwe musohokana nko mu mpera z’icyumweru, mugasangira, mukanaganira ku by’urukundo rwanyu, ukabona atangiye kuguha impamvu wenda ngo mfite gahunda n’izindi nshuti ze cyangwa ngo ndananiwe ndumva nshaka kuruhuka,ihangane tuzajyayo ubutaha,ugasanga ntamwanya akiguha, icyo gihe ntabakikwiyumvamo.
Niba yarasanzwe aguhamagara kuri telefone inshuro eshatu(urugero) ku munsi, ukabona atangiye kugabanya akaguhamagara rimwe cyangwa se bukira atanaguhamagaye ngo anakubaze uko umunsi wagenze,icyo gihe haba harimo akantu. Tutirengagije ko wenda hari impamvu z’akazi gashobora kumubana kenshi , ariko ntiyabura n’iminota 5 y’ubutumwa bugufi kandi niyo byaba kubura umwanya ntiwawubura iminsi yose.
Niba yarakugishaga inama y’ikintu runaka agiye gukora,ubu ukabona cyangwa ukumva abikubwiye byararangiye,menya ko bitameze neza.
Iterambere ryaje. Niba yarasanzwe ashyira ifoto yawe kuri whatsapp ye(profile),ugasanga ashyizeho ifoto y’undi mukobwa utazi atigeze anakubwira, badafitanye n’isano (relatives), menya ko atacyikwiyumvamo.
Niba mu gihe mwabaga muri kumwe warashoboraga gufata telefone ye nta rwikekwe agufiteho,ariko ugasanga muri icyo gihe niba munahuye adashobora kushyira telefone ye hasi, yirinda ko wayifata, icyo gihe hari icyo abagukinga.
Hari n’igihe wowe umuhamagara ku masaha wenda mwarimusanzwe muvuganiraho bitewe n’igihe mwese muhugukira,ugasanga ari kuyivugiraho umwanya munini,cyangwa se wamuhamagara ntayifate na nyuma yaza ntaguhamagare kandi yabonye ko wamubuze ,nyuma wakongera kumuhamagara wenda akwitabye nabwo ntakubwire impamvu , akagenda aca ku ruhande ashaka kukwikiza gusa.
Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko uwo mukundana (umukunzi wawe)ashaka ko urukundo rwanyu rurangira, atakigukeneye . ashobora kubiterwa no kuba amaze kuguhararukwa cyangwa se yabonye undi akabura aho ahera akubwira ngo mubivemo kuko wenda aba abona ntacyo mupfuye kigaragara, impamvu atari wowe iturutseho.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating
-
Inkuru rusange17 hours ago
Aime Beaute Mushashi wa Tv1 ahishuye ibanga rya KNC mu kazi,anavuga uburyo abagabo bose bamukunda.
-
Ubuzima18 hours ago
Nguku uko byagenda ku mubiri wawe ugiye unywa amata arimo ubuki buri gihe.
-
Imyidagaduro7 hours ago
Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.
-
Izindi nkuru16 hours ago
Cyore:Abahanga bemeje ko nta bundi buzima bubaho nyuma yo gupfa.
-
inyigisho9 hours ago
Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.
-
Izindi nkuru14 hours ago
Perezida wa Argentina yatunguye abantu ubwo yagendaga mu ndege ya Messi.
-
Imyidagaduro8 hours ago
Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul
-
Imyidagaduro4 hours ago
Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.