in

Imbamutima za Bwiza watumiwe mu gitaramo i Burayi

Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac yatangaje ko afite amatsiko yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo yatumiwemo mu Bubiligi, kimwe mu bihugu bigize umugabane w’u Burayi.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, ni bwo byatangajwe ko Bwiza yongewe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Kenny Sol na Okkama.

Iki gitaramo kizaba ku wa 4 Werurwe 2023 mu Mujyi wa Bruxelles aho bazagihuriramo n’umunyarwandakazi uvanga imiziki Dj Princess Flor.

Bwiza yabwiye InyaRwanda ko afite amatsiko yo gutaramira abakunzi be, kandi ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukorera mu mahanga ya kure.

Ati “Ndishimye cyane! Kuko ni ubwa mbere ngiye kujya mu mahanga ya kure. Kandi nanjye niteguye kubaha igitaramo cyiza. Sinjye uzabona umunsi ugeze.”

Uyu muhanzikazi aherutse kwegukana igikombe cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) mu bihembo bya Isango na Muzika Awards. Ni ubwa mbere we na Okkam na Kenny Sol bagiye gutaramira mu Burayi.

Bwiza ari mu myiteguro kandi yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Amano’. Aherutse gushyira hanze Extended Play (EP) iriho indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Ready’ yakunzwe cyane, ‘Wibeshya’, ‘Lolo’ n’izindi.

Ni imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umuryango uza kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata.

Amashuri abanza yize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Icyiciro rusange (O Level, Tronc Commun), yize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu mukobwa avuga ko yakuze akunda umuziki ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n’ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba. Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye zirimo iz’abana arabikomeza kugeza n’ubu.

Yaririmbye muri korali kuva ku myaka 8 y’amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina. Ndetse muri iki gihe ni umwe mu baririmbyi b’urusengero asengeramo rwakoreraga i Kigali nyuma rwimukira i Nyamata.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

André Onana yasezeye mu ikipe y’igihugu ye ku myaka 26 gusa

Amakuru mashya kuri Diamond Platnumz wari utegerejwe i Kigali maze amaso agahera mu kirere