Mu mukino wa gishuti wahuje ikipe y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ikipe y’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo hano mu Rwanda(Ajsport), warangiye Rayon Sports staff itsinzwe na Ajsport.
Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove, waje kurangira Ajsport itsinze Rayon Sports Staff ibitego 2-0.
Ibitego bya Ajsport byatsinzwe n’uwutwa Mugande ndetse na Rusine Didier.