Umuhanzi ukomeje guca impaka hano mu gihugu ndetse no hanze yacyo Rukundo Christian uzwi ku izana rya ChrisEazy akoresha mu bikorwa bye niwe ugomba gususurutsa abari bwitabire ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Uwase Muyango.

Ibi birori bigiye kuba byo kwizihiza iyi sabukuru y’umugore wa Kapiteni wa Kiyovu Kimenyi Yves biraba bishyushye cyane bitewe nuburyo uyu muryango ukunzwe cyane kandi ukaba uziranye n’ibyamamare byinshi hano mu gihugu.
Isabukuru yo kwizihiza ibi birori by’isabukuru ya Uwase Muyango umugore wa Kimenyi Yves biteganyijwe ko birabera ahanzwi nko Kugisimeti mu ijoro bagataramirwa n’umuhanzi ChrisEazy.