in

Igikombe cy’Isi: Ubufaransa bushyize iherezo ku nzozi za Morocco na Afurika muri rusange

Ubufaransa butsinze Morocco ibitego bibiri ku busa mu mukino wa nyuma wa 1/2 mu gikombe cy’isi ihita inabona n’tike y’umukino wa nyuma aho izakina n’Argentina ku cyumweru.


Ubufaransa bwaribwarabonye itike ya 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu y’Ubwongereza muri 1/4 bayitsinze ibitego bibiri kuri kimwe.
Didier Deschamps utoza Ubufaransa yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Lloris; Koundé, Varane, Konaté, Théo Hernandez; Tchouaméni, Fofana; Dembélé, Griezmann, Mbappé na Giroud.

Ikipe y’igihugu ya Morocco yo yari yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Portugal muri 1/4 bayitsinze igitego kimwe ku busa.
Uyu mukino wahuje Ubufaransa na Morocco wari wabereye kuri Al Bayt Stadium utangira ku isaha ya saa tatu z’ijoro.
Umukino watangiye amakipe yombi akina bisa nk’aho ari kwigana ariko Ubufaransa nk’ikipe nkuru yagaragazaga ibimenyetso byo gushaka igitego bidatinze ku munota wa 4 Ubufaransa bwatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Theo Hernandez ubwo Giroud yateraga ishoti umuzamu wa Morocco akawukuramo ariko ugasanga Theo Hernandez agasobyamo.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Morocco :Bono; Hakimi, El Yamiq, Achraf Dari, Saiss, Mazraoui; Amrabat, Ounahi; Ziyech, En Nesyri na Boufal.

Morocco nyuma yo gutsindwa igitego yashakije uburyo bwo kwishyura, ku munota wa 10 Ounahi yarekuye ishoti riremereye ariko Lloris umuzamu w’Ubufaransa awukubita igipfunsi arawurenza.
Ubufaransa bwahushije igitego ku munota wa 17 ubwo Olivier Giroud yarekuraga umwakira w’ishoti ariko umupira ukagenda ugakubita igiti k’izamu.
Morocco yakomeze impinduka ku munota wa 21 ubwo bakuragamo Saiss hakinjiramo Amallah kubera ko captain Saiss yari yavunitse.
Ubufaransa bwari bwakamejeje bwaje guhusha igitego ubwo Tchouaméni yazamukanaga umupira agahereza Mbappé, Mbappé wateye ishoti rigakurwamo na myugariro wa Morocco, Giroud yasobyamo akawutera hejuru y’izamu.


Morocco yisize insenda kuva ku munota wa 43 kugeza igice cya mbere kirangiye kuko byibuze hahati muri iyo minota yahushije ibitego bitatu byabazwe harimo imipira ibiri umuzamu w’Ubufaransa yakuyemo iturutse kuri za kufura Ziyech yarekuraga ndetse n’undi mupira mupira umwe El Yamiq yateye agaramye ariko ugahura na Lloris akawukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye Ubufaransa bufite igitego kimwe ku busa bwa Morocco.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Morocco havamo Mazraoi hinjiramo Attiyat -Allah.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri Morocco yari yahindutse cyane kuko kuva ku munota wa 47 batakaga cyane bigizwemk uruhare na Hakim Ziyech afatanyije na Ounahi barekuraga imipira imbere y’izamu ariko Varane na Konate b’Ubufaransa bagatabara.

Morocco yakomezaga kwataka ishaka uburyo yakwishyura yongeye guhusha igitego ubwo Hakim Ziyech yahinduraga umupira imbere y’izamu ry’Ubufaransa hakabura uwukoraho.
Ubufaransa bwaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kolo Muani ku munota wa 80 ku mupira yarahawe na Mbappé.

Umukino warangiye Ubufaransa butsinze ibitego bibiri ku busa bwa Morocco.
Morocco izakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ku ea gatandatu na Croatia mu gihe Ubufaransa buzahura na Argentina ku cyumweru bahatanira igikombe.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugabekazi Liliane wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza ibibero bye

“Burya ni nshuti magara”-Kylian Mbappe na Hakimi bongeye kwerekana ubushuti bafitanye