in

Ifiriti yabaye nka Zahabu! Abakunzi b’ifiriti n’ibirayi muri rusange batuye mu mujyi wa Kigali bararira ayo kwarika kubera igiciro gihanitse cy’ibirayi

Mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, abaguzi ntibari kubasha kwigondera ikiguzi cy’ibirayi kubera ukuntu bihenze kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.

Ubwo twazengurukaga mu masoko ya Kimisagara ndetse na Nyamirambo, twabajije uko igiciro cy’ibirayi dusanga koko bigurwa n’uwifite.

Umwe mu bacuruza ibirayi mu isoko rya Kimisagara yatubwiye ko ibirayi byiza bya Kinigi ikiro kimwe ari amafaranga 1500Frw, ibirayi byitwa kirundo byo ikiro ni amafaranga 1300Frw.

Naho ibyitwa Rwangumi bikaba biri kugurwa amafaranga 1000 Frw/Kg, mu hige ibyitwa Kibuye bihendutse cyane kurusha ibindi bikagurwa amafaranga 800Frw/Kg.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yanonaha! Kacyiru hibasiwe n’inkongi y’umuriro iteye ubwoba -Amashusho

Nawe wabigiramo uruhare rukomeye: Abakunzi b’umupira w’amaguru bari mu rugamba rutoroshye rwo guhitamo umukinnyi mwiza wahize abandi bose mu Rwanda aho hakomeje gutorwa umukinnyi utari gushidikanywaho