in

Ibyo utaruzi kuri vitamini B5 irinda umunabi ukabije

Vitamini B5 n’imwe muri vitamini zirinda umuntu indwara nyinshi harimo umunabi ukabije ukunze kwibasira benshi hanze aha.

Akamaro ka vitamini B5 ku mubiri

  • Ifasha umubiri kuruhuka no kumva ufite ingufu
  • Irwanya stress, kwiheba no kwigunga.
  • Igabanya cholesterol mbi kandi ikaringaniza umuvuduko w’amaraso
  • Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri
  • Ifasha umwijima mu gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri
  • Yongera igipimo cya hemoglobin mu mubiri, bityo ukagira amaraso ahagije.
  • Ituma tugira uruhu runoze n’umusatsi mwiza
  • Ifasha mu kurwanya asima n’indwara yo gususumira.

Aho dusanga vitamini b5 

Mu bimera iboneka mu bihwagari, inyanya, ibihumyo, ibishyimbo bya lantiye,avoka , imboga rwatsi, ibigori, amashu, chou-fleur, broccoli, ibinyampeke n’ibijumba

Mu matungo tuyisanga mu muhondo w’ igi, umwijima w’ inkoko, inyama y’ inka no mu ifi ya salmon
Tunayisanga mu musemburo.

Bimwe mu byo kurya bikize kuri vitamini B5.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Umunyamakuru Irene Murindahabi wari umaze igihe kinini mu itangazamakuru yatangiye urugendo rushya

Umuhanzi Harmonize yatawe muri yombi kubera impamvu ikomeye