in

I Rusizi: Umwarimu yafashwe arimo gusambanya umunyeshuri yigisha

Umwarimu w’imyaka 35 y’amavuko wigisha mu ishuri riherereye mu Murenge wa Mururu ho mu Karere ka Rusizi, yafashwe asambanya umunyeshuri yigisha bikaba bivugwa ko yabikoze kugira ngo azamuhe amanota meza mu isomo yigisha.

Nkuko tubikesha IGIHE ngo uyu mwarimu yaguwe gitumo arimo gusambanya uwo munyeshuri mu gihuru mu Murenge wa Kamembe, bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu mwarimu yafashwe na se w’umukobwa, wabonye umwana we asohotse mu rugo ntamushire amakenga akamukurikira.

Uyu mwarimu wigisha imibare mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.

Source: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byari ugutwika! Ibya Mama Cyangwe na Papa Cyangwe noneho birayoberanye

Nta gushidikanya: ibi bimenyetso nubibona ku mugabo wawe azamenye ko hari byinshi agukinga.