in

Heritier Luvumbu yatunguwe n’ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Rayon Sports

Umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yatangariye ubuhanga budasanzwe bwa Iraguha Hadji usatira aciye mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports.

Hashize iminsi ibiri ikipe ya Rayon Sports itangiye imyotozo yitegura igice cy’imikino yo kwishyura muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, abakinnyi Hafi ya bose batangiye imyotozo havuyemo Abanyamahanga.

Amakuru twahawe na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ni uko Heritier Luvumbu Nzinga ku munsi w’ejo yashimishijwe n’ubuhanga bwa Iraguha Hadji ndetse ubwo imyotozo yari irangiye akaba yaramubwiye ko nadacika intege azakina ku ruhando Mpuzamahanga.

Iraguha Hadji yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu ikipe ya Rutsiro FC, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bitezweho umusaruro ushimishije muri iyi kipe bitewe n’uko yamaze kugaragaza ko ari ku rwego ruhambaye.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports wanze kujya mu biruhuko nyuma yo gutukwa bikomeye n’abafana

Umwarimukazi yataye umugabo we aryamana n’umunyeshuri w’umukobwa yigisha