in

Umwarimukazi yataye umugabo we aryamana n’umunyeshuri w’umukobwa yigisha

Umwarimukazi akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina nyuma y’uko umugabo we abimenyesheje abapolisi ku bivugwa ko aryamana n’umunyeshuri wumukobwa  w’imyaka 17 yigisha.

Olivia Ortz yashinjwaga kuryamana n’umunyeshuri w’umukobwa,Uyu mugore w’imyaka 26 y’amavuko yakoraga nk’umuyobozi wa korari mu ishuri ryisumbuye rya Wilmington muri Leta ya Pennsylvania kuri ubu akaba yahise yegura ku mirimo ye nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi.

Polisi yamenyeshejwe umubano wa Madamu Ortz ukekwaho gukundana n’umunyeshuri we muri Mata, nyuma y’uko umugabo w’umwarimu avumbuye ubutumwa kuri iPad y’umugore we, bandikiranye bigaragara ko bakundana nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko.

Ikinyamakuru Ortz kivuga ko yaba yemeye ko ubwo butumwa buri hagati ye n’umunyeshuri, ndetse bararyamana bituma umugabo we – nyiri sitidiyo wigeze gukora akazi ko kugemurira ibiribwa ku ishuri rimwe umugore we akoraho abimenyesha umuyobozi w’ikigo ari na we watanze amakuru birangira uyu mwarimu atawe muri yombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Heritier Luvumbu yatunguwe n’ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Rayon Sports

Nyabugogo; Yibye injangwe nzima imuvugira mu nda abantu barahurura (Videwo)