in

Umuririmbyi mu njyana ya hip hop hano mu Rwanda, yatanze kandidatire ye asaba kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu

Umuraperi Habimana Thomas, uzwi muri muzika Nyarwanda nka Thomson, yatanze kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe kuba tariki 15 na 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Habimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu akaba n’umuhanzi wubatse izina nka Thomson mu ndirimbo nka ’Intumwa za rubanda’.

Uyu mugabo yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n’uwo ari we n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yagize ati “Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk’iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n’uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu.”

Yashimangiye ko asanzwe abayeho nk’umunyapolitiki cyane ko ari umuyobozi w’ishuri kandi ko afite icyizere cy’uko ashobora gutorwa.

Yavuze ko yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere.

Habimana Thomas uzwi nka Thomson mu muziki yavuze ko atazareka ubuhanzi bwe bitewe n’uko yinjiye muri Politiki cyane ko asanzwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu ndirimbo.

NEC ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite kugeza ku wa 30 Nyakanga 2024.

Nyuma yo kwakira kandidatire zabo hazakurikiraho igikorwa cyo kuzisuzuma, hakazatangazwa abujuje ibisabwa kugira ngo batangire ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira ku wa 22 Kamena 2024.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Abe Star yasohoye indirimbo nshya yise ‘igihe’

Imodoka ya HOWO yacitse feri yinjira mu nzu y’umuryango w’abantu 10