in

Umuhanzi Abe Star yasohoye indirimbo nshya yise ‘igihe’

umuhanzi Tuyishime Abel uri kwamamara mu muzika nyarwanda mu mazina ya Abe Star yasohoye indirimbo nshya yise ‘igihe’ anakomoza ku mpamvu yayise igihe.

Mu kiganiro yagiranye na Goodrich TV binyuze mu kiganiro “Step Up” Abe Star yavuze ko iyi ndirimbo yayise igihe kubera ko abantu bahora bibaza cyane ejo hazaza mu buzima bwabo ariho yavuze ko nta mpamvu abantu bagomba kwibaza cyane kuko igihe cyabo kizagera icyo yise “iyakaremye niyo ikamena”.

Uyu muhanzi watangiye umuziki mu mwaka 2022, yavuze ko kandi nta mpamvu yo gucika intege mu gihe abantu bamushyigikiye anongera ko bimushimisha kubona ibintu bigenda birushaho kuba byiza akorikije n’igihe yatangiriye umuziki.

Abajijwe impamvu intego afite mu muziki yavuze ari ugukora cyane ndetse akaba hari n’izindi ndirimbo ateganya gushyira hanze kandi nazo nziza anamezako muri zo hariyo azafatanya n’umuraperi ukomeye.

Ati:”Intego mfite mu muziki n’ugukora cyane ndetse hari n’izindi ndirimbo nteganya gushyira hanze kandi muri zo harizo mfitanye n’umuraperi ukomeye”.

Abe Star yasoje asaba abantu gukomeza kumushyigikira ati:”Ndasaba abantu kunshyigikira kuko nanjye sinzabatenguha nzabaha ibyo bashaka”,”yego, ushobora kunshyigikira ureba indirimbo zanjye ariko nanone biranshimisha iyo wifatanyije nanjye mu kumenyekanisha ibihangano byanjye”.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Abe Star:

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 4 b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina hanze y’igihugu, bamaze gusanga bagenzi babo, banakorana imyitozo – AMAFOTO

Umuririmbyi mu njyana ya hip hop hano mu Rwanda, yatanze kandidatire ye asaba kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu