in

Harmonize nyuma yo kutumvira impanuro za mama we atangiye kwicuza

Harmonize umaze kubaka izina mu muziki wo mu Karere no muri Afurika, yongeye kugaragaza ko urukundo rwamaze kumwangiriza ubuzima, akomoza ku mpanuro yahawe na nyina akazirengagiza kugera abonye agaciro kazo asaba abantu kumvira ababyeyi.
Harmonize yasangije abamukurikira ubutumwa bwihariye avuga uburyo umukunzi we yamushoye mu bihombo nubwo atavuze neza uwo ariwe ariko benshi bavuze ko bishoboka ko ari Frida Kajala.
Impamvu ni uko byakunze kuvugwa ko Frida Kajala akoresha atega umukobwa we abagabo akabakuramo amafaranga cyangwa na we ubwe yabona amaze gushira akigendera.
Ariko nta hantu na hamwe uyu muhanzi yigeze avuga ko ‘yakuwe amenyo’ na Frida Kajala.
Hari ubutumwa yaherukga gusangiza abamukurikira avuga ko nyina yari yaramubujije kwambika impeta umukunzi we nubwo atavuze izina ariko uwo yambitse impeta arazwi ni Frida Kajala.
Harmonize ati: ”Rimwe na rimwe, umubyeyi ashobora kukubuza ikintu ukibwira uti ntabwo ankunda.”
Bigaragaza ko nyina yari yaramubwiye ariko akanga kumwumva kubera ko yari ari mu rukundo byimbitse atifuza ko hari ikintu na kimwe cyamwitambika mu nzira y’urukundo rwe na Frida Kajala.
Akomeza avuga ko nyamara nyina yari yaramaze kubibona ko Frida Kajala atari umugeni ukwiranye n’umuhungu we bityo ariyo mpamvu atifuzaga ko bazakora ubukwe.
Harmonize ati: ”Iyo uri mu munyenga w’urukundo, ntabwo ubasha kubona icyo umubyeyi ashaka kukurinda. Habuze gato ngo nshyingiranwe n’urukundo rutari urwa nyarwo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nayanyayemo nk’incuro 5” Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umukobwa uvuga ko yanyaye mu muzi pasiteri yari ari kubatirizamo – VIDEWO

Ifoto y’umunsi: Wa mwana wavukiye munsi y’ibikuta by’amazu byagushijwe n’umutingito yahawe mazina atangaje