in

Hamenyekanye impamvu itangaje yatumye abakinnyi ba Iran banga kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu cyabo ku mukino batsinzwemo n’u Bwongereza

Mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi ku makipe yo mu itsinda ‘B’ benshi mu bagize ikipe y’igihugu ya Iran bagaragaye bataririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo, mbere yo gukina n’u Bwongereza. Impamvu nyamukuru ni imyigaragambyo.

Mbere y’umukino wahuje u Bwongereza na Iran kuri Khalifa International Stadium, abakunzi ba ruhago bamwe bavugirije induru ikipe ya Iran ndetse na bamwe mu baturage ba Iran bagaragara bakomera ikipe yabo.

Ishingiro rya byose ni imyigaragambyo ikomeye imaze igihe mu bice bitandukanye bya Iran, aho abatuye imbere mu gihugu bamagana ihutazwa ry’abagore rihagaragara bagaterwa ingabo mu bitugu n’ibihugu by’amahanga.

Kuri Stade Iran yakiriyeho, hagaragaye ibyapa bisabira abagore ubwigenge by’umwihariko ibyanditseho amagambo y’icyongereza, asobanura mu Kinyarwanda ngo ‘Umugore, ubuzima, Ubwigenge’.

Abafana bitwaje ibyapa bisaba uburenganzira bw’umugore

Abakinnyi na benshi mu bafana banze kuririmba indirimbo y’igihugu ya Iran, bituma Televiziyo nyinshi zerekanaga umukino zerekeza Camera Hejuru ya Stade no mu bice by’ikibuga bitari bihagazemo abantu, mu gushaka guhisha ko abanya-Iran banze kuririmba indirimbo y’igihugu cyabo.

Kuvugira uburenganzira bw’umugore muri Iran byakajije umurego muri Nzeri, nyuma y’aho umugore witwa Mahsa Amini yapfiriye muri gereza mbi, aho yari yashyizwe nyuma yo gukubitwa azira kwambara igitambaro cy’imyemerere cya Hijab.

Bivugwa ko mu myigaragambyo y’imbere mu gihugu hamaze gupfira abantu barenga 400, nubwo Leta ya Iran yo ivuga ko imyigaragambyo n’inkuru ziyivugwaho byose bitizwa umurindi n’abazi bayo.

Mu myigaragambyo yageze no mu gikombe cy’isi Kiri kubera muri Qatar, abafana ba Iran bumvikaye mu magambo atandukanye yamagana Leta yabo ko ihuzataza uburenganzira bw’umugore mu mukino Iran yatsinzwe n’u Bwongereza ibitego 6-2.

Abanya-Iran bari gushakira hose uburenganzira bw’umugore

Kapiteni wa Iran, Ehsan Hajsafi yavuze ko abakinnyi bashyigikiye ko hubahirizwa uburenganzira bw’abagore ndetse bifatanyije n’abantu bamaze gupfira muri iyo myigaragambyo.

Umutoza wa Iran, Carlos Queiroz we yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bari “bafite uburenganzira bwo kwigaragambya” ku byerekeye uburenganzira bw’abagore mu gihugu cyabo mu gihe cyose, mu buryo budaciye kubiri n’amabwirizwa ngenderwaho y’igikombe cy’isi.

Iran iri mu itsinda ‘B’ mu mikino y’igikombe cy’isi, izagaruka mu kibuga i Saa Sita z’amanywa (12:00) yo kuwa 25 Ugushyingo, aho izaba ihanganye n’ikipe ya Wales yo yaraye inganyije 1-1 na Leta Zunze Ubumwe Z’America.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamideli Kate Bashabe yagaragaye agirana ibihe byiza n’umubyeyi we (Ifoto)

“Bibaye nkaya ntare iriwe n’urushishi “-Soudi Arabia ikoze mu jisho ikipe ya Argentina