in

Gitega: Ba bantu bazunguza inyama mbisi mu ndobo hoshye ari imibado, batangiye gufatwa mpiri [AMAFOTO]

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega n’inzego z’umutekano muri aka gace zatangiye umukwabu wo gufata abazunguzayi b’inyama mbisi no guca ubu bucuruzi bushyashya.

Iyo utembereye mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega ahegereye ibagiro rya Nyabugogo uhura n’abantu bacuruza inyama mbisi mu muhanda.

Nyuma y’uko bigaragaye ko ubu buzunguzayi bw’inyama mbisi muri Gitega no mu nkengero z’uyu murenge bumaze gufata indi ntera, ubuyobozi bwafashe ingamba zo kuburwanya bwivuye inyuma aho buri kugenda bufata izo nyama bukaganiriza abazicuruza bubumvisha ko ubu bucuruzi butemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bari gukora uko bashoboye kose kugira ngo bace ubu bucuruzi bw’inyama mbisi muri aka gace.

Ati “Ntabwo byoroshye ariko turi kugerageza kubirwanya kuko inyama zigomba kugira aho zicururizwa.”

Yavuze ko bamaze gufata inyama nyinshi zacuruzwaga muri aka gace ndetse bakaganiriza n’abazicururiza mu mihanda ku buryo bizeye ko ubu bucuruzi bugiye gucika burundu.

Umwe mu baturage bo muri aka gace witwa Twagirimana Jean Marie Vianney na we yemeje ko bishimiye kuba ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi budasanzwe.

Ati “Byari biteye ikibazo ariko uzi kubona umuntu ari kuzunguza inyama kandi azicururiza mu mashashi bitazwi aho zaturutse.”

Uwamariya Chantal we yavuze ko kuba ubu bucuruzi bwatangiye gukumirwa bagiye guhumeka kuko benshi muri bo bazibwagwa zikajya gucuruzwa muri ubwo buryo.

Ati “Hari ubwo bamaraga nko kukubagira inka ukumva barakubwiye ngo inyama zo munda bazibye rimwe na rimwe ngo nta rura cyangwa igifu ukibaza ababyibye ntubamenye.”

Yongeyeho ko basanze hari abakozi bakora muri iri bagiro bajya biba inyama bakajya kuzigurisha hanze yaryo ku buryo bizeye ko ubwo inzego zahaguruiye ikibazo cy’abazunguza inyama hanze n’ubu bujura bwagaragaraga muri iri bagiro bugiye gucika burundu.

[AMAFOTO]

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu ituma bamwe mu bakobwa bagira amaguru afatanye mu matako abandi bakagira atandukanye hagati y’amavi – imitego

Amakuru agezweho kuri rya siganwa rihuruza ibihangange bikaza gutera ya musozi 1000 yo mu Rwanda