in ,

Intambara yarose hagati ya Cristiano Ronaldo na Zidane (impamvu)

Muri iyi minsi ikipe ya Real Madrid ikomeje kutitwara neza, aho imaze kunganya imikino ibiri ikurikiranye muri Championat ya hariya mu gihugu cya Espagne.

Zinedine Zidane explains Cristiano Ronaldo's surprise substitution in Real Madrid's draw

 

Uku kutitwara neza kwa Real Madrid benshi bakaba bemeza ko guturuka ku kuba abakinnyi batatu basanzwe bazwi nka BBC (Bale Benzema Cristiano) batari gutanga umusaruro uko bikwiye, ibi rero byaje gutuma inararibonye mu mupira w’amaguru zitangira kuvuga ko Zidane akwiye kwiga uburyo yajya asimbuza izo ntwaro ze ari nabyo yakoze ku munsi w’ejo gusa ntibyamuguye neza.

Cristiano Ronaldo, Real Madrid, Las Palmas

Ku munsi w’ejo rero ubwo ReaL Madrid yakinaga na Las Palmas, Zidane akaba yaraje gufata icyemezo cyo gusimbuza Cristiano Ronaldo habura iminota 18 ngo umukino urangire, gusa ariko Cristiano ntiyabyakiriye neza nabusa nkuko byagaragaye ku isura ye ubwo yasohokaga mu kibuga.

Nyuma yo kubona ibyo ibinyamakuru byo mu gihugu cya Espagne bikaba byaramutse byandika amakuru avugako Cristiano Ronaldo na Zidane batumvikana nubusa muri iki gihe, gusa ariko Zidane we akaba yasobanuye ko gusimbuza Cristiano ntayindi mpamvu yabiteye uretse kuba yashakaga kumubikira umukino uzabahuza na Dortmund kuwa kabiri muri Champions League.

ronaldo-sub
Cristiano ntiyishimiye nabusa gusimbuzwa

Ikinyamakuru Madrid-barcelona.com kikaba cyatangajeko Cristiano na Zidane bageze mu rwambariro baganiriye aribwo Cristiano yabwiye Zidane ati :”Urantengushye” maze Zidane niko kumusubiza ati :”Humura rwose kuwa kabiri uzakina Match yose”. Cristiano ngo akaba yarakomeje kurakara maze Ramos niko kumbwira ati :”Kwirakaza ntacyo bimaze”

Hagati aho Real Madrid ikaba ariyo ikiyoboye Championat ya La Liga aho irusha Barcelone inota rimwe.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi ni inkuru y’incamugongo ku bafana ba LIverpool

Cristiano Ronaldo arishinjwa gutuka Zidane ku babyeyi