Ku munsi w’ejo twababwiye uburyo ibinyamakuru byyo muri Espagne bikomeje kugenda bikwirakwiza amakuru avuga ko hari umwuka mubi hagati ya Cristiano na Zidane gusa uyu munsi byafashe indi ntera aho noneho bari kwemeza ko Cristiano yaba yaratutse Zidane ku babyeyi.
Television yo mu gihugu cya Espagne rero ikaba yaragaragaje mashusho ya Cristiano arimo yitotomba aho yavuze amagambo agira ati : “Fuda-se†ndetse na “Tu Puta Madreâ€. Aya amagambo Cristiano akaba yarayavuze kubera umujinya gusa ibinyamakuru byo bikaba biri kwemeza ko yari agenewe umutoza Zidane, dore ko yayavuze amaze gusimbuzwa.

Tu Puta Madre bikaba bishatse kuvuga “Nyina ni indayaâ€