Iki ni ikibazo gihangayikishije benshi mu bafana ba Arsenal aho bakomeje kwibaza niba Wenger azashyira akabavira mu ikipe dore ko benshi batashimiye uburyo atoza muri iki gihe by’umuhariko benshi bakba bamugayira uburyo aguramo abakinnyi.
Kuri ubu rero bikaba bisa naho iminsi ya Wenger mu ikipe ya Arsenal iri kugenda isatira umusozo aho dukurikije amagambo yavuze n’umwe mu bayobozi ba Arsenal bisa naho nta gahund ayo kongera amasezerano ya Wenger ihari.
Ivan Gazidis, uyobora Arsenal rero akaba yavuzeko Arsenal itagengwa na Wenger aho yagie ati :”Arsenal ntago ari Arsene Wenger. Ni ibintu bibiri bitandukanye. Tugomba kuba by’umvikana ho nawe iby’ejo hazaza he na Arsenal. Nibyo koko yagize icyo ahindura ku mukino wa Arsenal gusa ku bijyanye n’indangagaciro zacu zo zagiye kuva kera mbere y’uko Wenger anagera muri Arsenal.”
Aya magambo akaba yanejeje bikomeye abongereza aho biteguye guhita bamusamira hejuru igihe cyose azareka gutoza Arsenal.