Nkuko ikinyamakuru Dailystar cyo mu gihugu cy’Ubwongerea kibitangaza ngo abayobozi b’ikipe ya Arsenal bamaze guhitamo umutoza wo kuzasimbura Arsene Wenger, uwo akaba ari ntawundi utari Eddie Howe kuri ubu utoza ikipe ya Bournemouth.

Arsene Wenger kuri ubu ufite amasezerano yo gutoza ikipe ya Arsenal kugeza muri 2017 yigezegusabwa kongera ay masezerano ariko arabyanga none ubu abayobozi ba Arsenal bikaba bivugwa ko bamaze guhitamo uzamusimbura saison itaha nirangira ariwe Eddie Howe w’imyaka mirongo 38 gusa y’amavuko.