in ,

Ibibazo byugarije abongereza byaba ariwo mugisha w’abafana ba Arsenal (impamvu)

Nkuko mubizi mu minsi yashize umutoza w’ikipe y’igihugu y’abongereza Sam Allardyce yeguye ku mirimo ye. Muri gahunda yo gushaka umutza wo kumusimbura rero bikaba bivugwa ko Arsene Wenger utoza ikipe ya Arsenal ariwe wifuzwa cyane ku kuba yatoza iyi kipe.

Résultat de recherche d'images

Nkuko Telegraph ibitangaza ngo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza ryiteguye gutegereza mpaka umwaka utaha igihe amasezerano ya Wenger muri arsena azarangirira maze ngo bamubwire aze atoze ikipe y’igihugu yabo.

Arsene Wenger rero akaba yarasabwe kugira icyo avuga kuri ayo makuru nyuma y’umukino wahuje Arsenal na Basel maze niko kuvugako bimuteye ishema kuba yifuzwa bigeze aho ko azabyigaho saison nirangira.

Mu magambo ye Arsene Wenger ayagize ati : “Byarantunguye cyane ibyaye, ninde wari kuba yabinabikeka mu masaha 48 ashize? Gusa ariko umupira w’amaguru w’abongereza hahora harimo gutungurana. Birumvikana byanshimishije kuba FA yifuza ko njya gutoza abongereza gusa ubu icyo nitayeho ni Arsenal. Kugeza iyi saison irangiye ntakindi nitayeho uretse Arsenal. Nabuvize kenshi Arsenal niyo nshyize imbere kugeza iyi saison irangiye ibindi ni nyuma yaho.”

Wenger rero aramutse yemeye gutoza ikipe y’abongereza byaba bikemuye ikibazo cy’abafana ba Arsenal batari bake bifuza ko Wenger yabavira mu ikipe. Gusa nanone umuntu akaba atahita avugako azagenda kuko Atari ubwa mbere amakipe akomeye yifuje gutwara Wenger ariko akayahakanira, aha twavuga nka Real Madrid cyangwa se Fc Barcelone.

Résultat de recherche d'images

Résultat de recherche d'images

Résultat de recherche d'images

Tubibutse ko Wenger amaze imyaka 20 muri Arsenal.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ikintu kidasanzwe kandi gitangaje ushobora kuba utazi ku rukundo rwa Miss Mutesi Aurore na Egide Fox

Umuhanzi The Ben arifuza kubyara umwana byihutirwa (impamvu)