in

CAF yahannye yihanukiriye Joshua Bondo n’abo basifuranye umukino wa Benin n’Amavubi

Joshua Bondo n'abo basifuranye bahanwe

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yahagaritse Umusifuzi w’Umunya-Botswana ,Joshua Bondo n’abo bafatanyije gusifura umukino wa Benin n’Amavubi.

Mu kwezi kwa Gatatu nibwo habaye umukino wahuje Benin n’Amavubi,mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, uwo mukino urangira impande zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Joshua Bondo n’abo basifuranye bahanwe

Muri uwo mukino habayeho ibara ubwo Umukinnyi w’Amavubi , Muhire Kevin yahonaga ikarita ariko ntiyandikwe muri raporo y’umukino bikaza gutera ikibazo cyatumye havukamo na mpaga u Rwanda rwasabiwe.Kuko rwamukinishije unukino ukurikiyeho.

Kuri ubu CAF yatangaje ko yahannye abasifuzi bayoboye bayoboye uwo umukino wa Bénin n’u Rwanda. Aho Joshua Bondo wari umusifuzi wo hagati yahanwe mu gihe cy’amezi atandatu adasifura , bagenzi be bari bamwungirije bahanishwa amezi atatu badasifura.

Itangazo ry’ibihano bya CAF

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore w’imyaka 19 yihereranye nyirabukwe barasomana karahava gusa nyuma haje kuba ibitari byitezwe n’abari aho(Videwo)

Ubushakashatsi bwagaragaje igikorwa gitangaje abagabo bagakoze mu busore bwabo kugirango abagore babo batazabaca inyuma