in

Breaking News: Umukino Apr Fc yari yakubiswemo na Mukura Vs urasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye

Umukino wari uri guhuza ikipe ya Apr Fc na Mukura Vs irasubitswe kubera imvura nyinshi cyane yaguye igatosa ikibuga.

Imvura yatangiye kugwa ku munota wa 30 w’igice cya mbere, aho Mukura Vs yari imaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nyarugabo Moise.

Iminota 45 y’igice cya yarangiye imvura ikiri kugwa ndetse n’iminota 15 ishira ikiri kugwa, abakinnyi bagumye mu rwambariro bategereza ko imvura ihita baraheba.

Mbere y’uko mukino usubikwa abakapiteni b’amakipe yombi babanje kuza gusuzuma ikibuga basanga umukino ugomba gusubikwa.

Amategeko avuga ko iyo umukino usubitswe kubera imvura, iyo usubukuwe mbere y’amasaha 24 ukomereza aho wari ugeze mu gihe amasaha 24 arenze umukino utangira bushya.

Itangazo rya Ferwafa rivuga ko uyu mukino ugomba kuzakomeza ku munsi wejo.

Uko igice cya mbere cyagenze

Wari umukino w’umunsi wa 6 utarabereye igihe (ikirarane) kubera ko ikipe ya Apr Fc yari iri mu mikino nyafurika.

Umukino watangiye amakipe yambi akina umupira wo guhererekanya ashaka kureba ko yabona amanota atatu.

Apr Fc yatangiye kwataka ishaka igitego cya mbere gusa ariko abataka bayo barimo Yannick na Mugunga ntago bigeze bakora akazi neza.

Ku munota wa 23, Nyarugabo Moise ku ruhande rwa Mukura Vs yaje kurata igitego ari wenyine imbere y’izamu, umupira yateye ugakubita ipoto yo hejuru urarenga.

Mu mvura nyinshi cyane yari iri kugwa ikipe ya Mukura Vs yaje guhita ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 30.

Apr Fc yari imaze gutsindwa igitego yongereye imbaraga itangira kurema uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Mukura.

Apr Fc yakomeje kwataka ikipe ya Mukura Vs yari yasubiye inyuma kurinda igitego cyayo yari yabonye.

Kuva ku munota wa 30 kugeza igice cya mbere kirangiye imvura yari ikiri kandi yagwaga ari nyinshi cyane aho ikibuga cyari cyuzuye amazi.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko k’iminota 15 Mukura ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Apr Fc.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher yatunguwe n’abavandimwe be n’inshuti ze ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

Rubavu: ikamyo igonze igipangu cy’Ibitaro yinjiramo