Taliki ya 07 Kanama 2016 nibwo Knowless na Clement barushinze, ni ubukwe bwamenyekanye cyane kubera ko bwitabiriwe n’ibyamamare bikomeye cyane haba hano mu Rwanda ndetse na bamwe mu nshuti za Knowless na Clement baba hanze y’U Rwanda. Uyu munsi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe bamaze babana, Clement na Knowless bagaragarizanyije urukundo rudasanzwe.
Clement abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: “It feels like it was yesterday, happy anniversary to us babe. Thank you for everything. Love u! @buteraknowless”. Hashize igihe gito yanditse ibi, Knowless nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nawe yagize ati: “It’s funny how time flies when you’re in love”. Abafana b’aba bombi bagiye babona aya magambo aba bombi batangaje bagiye bakomeza kwishimira urukundo aba bombi bakomeje kugaragazanya ndetse n’umubano mwiza bagifitanye mu mwaka umwe bamaze babana, abandi bakomeje kugenda babifuriza gukomeza kurambana no kunyara hungu na kobwa.