in

Bimwe mu bintu byagizwe ibanga rikomeye kuva kera hakabura urihishura numwe.

Burya uko ugerageza kumenya byinshi kukintu bituma, ugenda ukigirira amatsiko, hari abantu benshi bahitamo gupfana amabanga yabo kuko bazi neza ko baramutse bayavuze bakiriho byateza impagarara yaba mu buzima bwabo ndetse n’ubw’abandi benshi.

Kuriyi nshuro tugiye kubagezaho bimwe mu bintu byagizwe ibanga, hakaba haciyeho imyaka myinshi cyane abantu babyibaza ariko hakabura numwe umenya ukuri kwa nyako.

1.Inkomoko ya SIDA

Kuva mu mwaka wa 1980, hagiye habaho impaka nyinshi ku nkomoko y’icyorezo cya sida, ibi rero bituma bamwe bavuga ko yakomotse mu nyamaswa muri Africa. Gusa hari urundi ruhande ruhamya neza ko sida yakorewe mu nzu z’ubushakashatsi maze ikoherezwa hanze mu rwego rwo gukora intambara muburyo buhishe. Benshi ndetse bemeza ko sida yagiye ikoreshwa kenshi nk’intwaro yo gukandamiza rubanda rugufi dore ko kugeza nubu itarabonerwa umuti n’urukingo muriyo myaka yose.

2.Urupfu rwa Hitler

Kugeza ubu isi yose izi ko hitler yiyahuye, ndetse amateka menshi avuga ko uyu yapfuye kuwa 30 Mata 1945. Ariko se wakwibaza uti ukuri kwibi kwaba ari ukuhe ko nta bimenyetso bitangwa? Impamvu aya mateka atizerwa nuko higeze kugaragara dosiye zivuga ku buzima bwa hitler ndetse izi zikagaragaza ko uyu mugabo wateguye intambara y’isi, yakomeje akabaho na nyuma ya 1945. Ibi rero benshi barabyemera kuko bavuga ko ubwenge n’ubuhangange Hitler yari afite bitari gutuma yiyahura ahubwo ngo yaba yarahunze agakomeza kwiberaho atuje ariko akabikirwa ibanga muburyo bukomeye kugeza nubu. Igitangaje kurushaho nuko ikigo cy’iperereza muri America FBI gifite izi nyandiko zose zivuga ukuri ibi cyabigize ibanga rikomeye kugeza nubu.

3.Ibikoze Coca Cola (formula)

Wari uziko uburyo n’inzira zifashishwa mugukora umusemburo wa coca cola wagizwe ibanga ryo ku rwego rwo hejuru kugeza n’ubu? Kumenya ko iri banga rikomeye koko, nuko wamenya ko coca cola yemeye gufunga imiryango mu buhinde kubera leta y’icyo gihugu yabategetse kuvuga uko bayikora bitaba ibyo bagafunga imiryango, kuva ubwo coca cola yiyemeje guhagarika gukorera mu buhinde aho gutanga ibanga ryabo. Kugeza ubu bivugwa ko abakozi babiri ba coca cola ku isi hose, nibo bazi neza uko coca cola ikorwa aba ngo ntibemerewe kugenda mu ndege kugira ngo hato itazakora impanuka bose bagahita bapfa bagapfana iryo banga ryuko akazi gakorwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuganga akomeye cyane yatunguranye ubwo yatangazaga ko amaze imyaka myinshi atikoza amazi ku mubiri we asaba n’abandi bose kubireka.

Elon Musk ntakiri umuherwe wa mbere ku isi bitewe n’igihombo gikabije yagize mu munsi umwe gusa.